Umuhanzikazi Miley Ray Cyrus yarushinze mu ibanga rikomeye n’umukunzi we Liam Hemsworth bari bamaranye imyaka icumi mu rugendo rw’urukundo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Miley Cyrus yemeje amakuru yuko yarushinze n’umukunzi we
Liam mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi birori byaba bombi byitabiriwe n’inshuti zabo za hafi ndetse n’abo mu miryango yabo gusa. Mu mafoto uyu mukobwa yashyize kuri Instagram y’ibi birori hari iyo yanditseho ko barushinze ku itariki 23 Ukuboza 2018.

Miley Cyrus w’imyaka 26 na Liam w’imyaka 28 ukomoka muri Australia bakundanye igihe kinini nubwo hari ubwo bashwanaga ariko bakongera gusubirana. Yamwambitse impeta y’urukundo bwa mbere muri Kamena 2012 nyuma bazagutandukana bongera gusubirana muri 2015.

Aba bombi bahuye bwambere ahagana muri 2009 ubwo bafataga amashusho ya filime yitwa ’The Last Song’.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)