Umuhanzi umaze kubaka izina mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya,Rayvanny ku munsi wejo hameyekanye inkuru y’ubukwe bwe n’umukunzi we Fahyma nyuma yuko bari bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse banabana batarasezeranye bikaba binavugwa ko bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa "Jayden Vanny".

Rayvanny akoranye ubukwe bwemewe n’amategeko nyuma yuko yagiye ashinja kenshi abahanzi bagenzi be barimo Ali Kiba kumuca inyuma ku mugore we Fahyma gusa bikaza kugaragara ko uyu Ali kiba arengana kuko byagaraye ko kubera ikimero cy’uyu Fahyma yasabanaga na benshi.

Agashya muri ubu bukwe nuko butigeze bemenyeshwa benshi cyangwa ngo bwamamazwe nkuko biba bisanzwe ku bantu b’abasitari kuko n’ababashije kumenya ibyabwo ari ababikuye ku rubuga rwa instagram rwa Fahyma ubwo yemezaga ko bwabaye ariko adashaka kuvuga ibijyanye n’ubu bukwe byaba aho basezeraniye,aho bwabereye,idini basezeraniyemo ndetse n’ibindi bijyanye nabwo kuko ngo bazabimenyeshwa mu gihe gikwiye bateganyije.

Muri iki gihugu cya Tanzaniya ntaho ibijyanye n’ubu bukwe bigaragara ndetse n’itangazamakuru ryaho nta byinshi ribivugaho

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)