Amahitamo ari imbere yabo ni abakandida babiri, umuherwe Petro Poroshenko usanzwe ari Perezida, n’umunyarwenya uzwi kuri za Televiziyo Volodymyr Zelensky mushya muri politiki.

Uyu munyarwenya niwe ubu uhabwa amahirwe kuko yagize amajwi menshi mu kiciro cya mbere cy’amatora cyarimo abakandida 39 mu byumweru bitatu bishize.

Ibiro by’itora byafunguye saa mbiri z’igitondo (saa kumi n’imwe ku isaha ngengamasaha), birafungwa nyuma y’amasaha 12.

Petro Poroshenko

Urukiko mu murwa mukuru Kiev rwanze ikirego cy’umugabo wasabaga ko uyu munyarwenya Zelensky yangirwa kwiyamamaza.

Kuwa gatanu aba bakandida babiri basigaye bahatana bari guhurira kuri sitade Olempiki ya Kiev mu kiganiro mpaka ku nshuro ya mbere.

Utsinda amatora uyu munsi araba atorewe kuba perezida wa Ukraine kuri manda y’imyaka itanu.

Muri Ukraine uruhande rutavugwa rumwe n’urufite ubutegetsi nirwo ruyoboye ibijyanye n’umutekano, ingabo n’ububanyi n’amahanga mu gihugu.

Umunyarwenya n’umuherwe

Bwana Zelensky w’imyaka 41 arazwi cyane muri Ukraine kubera inzenya ze yise "umugaragu wa rubanda" zinnyega politiki iriho.

Bwana Zelensky ubu arahatanira kuyobora igihugu aturutse mu ishyaka yise izina rimwe n’izi nzenya ze.

Mu bice binyuranye by’izi nzenya hari aho akina umwarimu winubiraga ubutegetsi nawe yabaye perezida wa repubulika. Ni rumwe mu nzenya zikunzwe cyane muri iki gihugu.

Nta burambe muri politiki afite, kwiyamamaza kwe kwashingiye cyane cyane ku itandukaniro rye n’abandi aho kuvuga amahame n’imirongo ye ya politiki.

Ikiciro cya mbere cy’amatora yagitsinze ku majwi arenga 30% y’abatoye bose, yakubye hafi kabiri Bwana Poloshenko usanzwe uyoboye Ukraine wabaye uwa kabiri n’amajwi 15.95%.

Bwana Poloshenko uyoboye Ukraine kuva 2014 yavuze ko ibyavuye mu itora ry’ikiciro cya mbere "ari isomo rikomeye".

Uyu muherwe w’imyaka 53 afite umutungo ubarirwa muri za miliyari yakuye mu nganda zikora ibiribwa biryohereye n’ubushabitsi muri za televiziyo.

Yatorewe kuyobora Ukraine nyuma y’imyivumbagatanyo yahiritse ubuyobozi bavugaga ko bukoreshwa na Leta y’Uburusiya.

Umunyarwenya arahabwa amahirwe

Umunyamakuru wa BBC i Kiev Jonah Fisher, avuga ko abatuye iki gihugu bagiye guhitamo kugumana umunyapolitiki cyangwa umunyarwenya usanzwe ubasetsa.

Bwana Zelensky nta burambe bwa politiki afite usibye kuba yarerekanye ko mu gusetsa ashobora gukina ari perezida.

umunyarwenya uzwi kuri za Televiziyo Volodymyr Zelensky

Ukraine iri mu ntambara n’abitwaje intwaro bashyigikiwe n’u Burusiya, bityo Bwana Poloshenko avuga ko Ukraine ikeneye umuntu ufite uburambe muri politiki idakeneye umunyarwenya.

Ubushakashatsi ariko, bugaragaza ko abaturage ba Ukraine barambiwe n’abanyapolitiki kuko bababona nk’abamunzwe na ruswa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)