YFilla umuraperi w’Umunyarwanda ukorera muzika muri Canada ku mpamvu z’amasomo, yashyize hanze indirimbo eshatu z’uruhererekane arizo ‘Nobody’ ‘Knows’ ‘My name’ zasohotse kuri mix-tape aherutse gushyira hanze yanitiriye izi ndirimbo zihurijwe hamwe ‘Nobody Knows My name’.

YFilla ubusanzwe witwa Shyaka Yves, yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye nka ‘Shyiramo Gas’ ‘Isi nibyayo’ ‘Mama yafatanyije na Khalfan’ ‘Carry Goal’ n’izindi nyinshi zatumye izina rye ritangira kwumvikana mu bahanzi Nyarwanda.

Uyu muraperi wakuriye Kimisagara mu mujyi wa Kigali, kuri ubu yashyize hanze indirimbo 3 z’uruhererekane zifite umwihariko ku mazina.

Muri izi ndirimbo iya mbere yayise ‘Nobody’ yafatanyijemo na Bull Dogg ndetse na Blaize nawe ubarizwa muri Canada, indi ayita ‘(who) Knows’ n’iyitwa ‘My Name’, zose zikaba ziri kuri mix-tape yise ‘Nobody Knows My Name’ aherutse gushyira hanze.

YFilla mu kiganiro na Ibyamamare.com yashimangiye ko gahunda afite ari ugukomeza gukora cyane, avuga ko mu minsi ya vuba n’amashusho y’izi ndirimbo azaba ageze hanze.

Ati “Icyo nishimira muri muzika nuko n’Abanyarwanda batangiye kwita ku muziki wanjye, nubwo mba mu mahanga ariko ndiyo nk’umushyitsi ntabwo ari iwacu. Rero nakwishimira kubanza kumenyekana cyane mu Rwanda kuko byahita bimpesha no kumenyekana hariya.

Gahunda n’ugukora cyane, ubu natangiye gutekereza ku mashusho y’izi ndirimbo nashyize hanze kuburyo mu minsi ya vuba nayo yaba agiye hanze”.

KANDA HANO WUMVE IZI NDIRIMBO NSHYA ZA YFilla

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)