Abantu benshi babifashe nk’ibidasanzwe ariko byabaye ndetse ubu niyo nkuru igezweho irikuvugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye aho Pasiteri yazuye umuntu wapfuye akamukura mu isanduku amusubiza ibuzima.

Nubwo hari abantu benshi batabyemeye ariko ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019, aho umupasiteri yazuye umuntu wari ujyanwe guhambwa birangira avanwe mu mva asubizwa mu buzima agenda yemye.

Uyu mugabo yari yashyizemo umwuka azurwa na Pasiteri

Umu Pasiteri witwa Alph Lukau wo muri Afrika y’epfo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019 ,ubwo yari ayoboye isengesho mu rusengero rwe rwitwa Alleluia Ministries International ruri i Johannesburg,abaturage bari bajyanye umurambo muri zimbabwe ku wushyingura banyuze iruhande rw’uru rusengero bumva mu isanduku batwayemo umuntu atangiye kunyeganyega barahagarara .

Uyu Mupasiteri yakomeje gusengera uwo muntu kugeza azutse amukura mu mva, arahaguruka asubira mu buzima.

iyi ni imodoka yari yaje itwaye umurambo

Nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ubwo iki gikorwa cyabaga,agaragaza uyu mukozi w’Imana asengera uwo muntu kugeza avuye mu mva ndetse atangira gutembera mu rusengero agaragara ko ari mutaraga, abari aho birabarenga baha Imana icyubahiro nk’uko binagaragara muri aya mashusho abigaragaza hasi aha.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)