Umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania akomeje kugaragaza ko aryohewe n’urukundo hamwen’umukunzi we mushya, Tanasha Donna.

Tanasha Donna na Diamond bamaze iminsi mugihugu cya Tanzania, aho uyu muhanzi yatembereje uyu mukobwa mubice bitandukanye bigize iki gihugu bafatanya kurya ubuzima.


Dimaond n’umukunzi we mushya

Aba bombi bagiriye ibihe byiza mu Mujyi wa Mwanza wo muri Tanzania, aho uyu muhanzi yanakoreye igitaramo gikomeye cyane yise Wasafi Festival.

Nyuma y’iki gitaramo aba bombi, bagaragaje amafoto menshi atandukanye agaragaza ko bagiriye ibihe byiza muduce dutandukanye batembereyemo, berekana amafoto yabo bari gusangira, andi Diamond atwaye uyu mukobwa kuri moto yihariye ndetse hari nayo bagaragaje bombi bari mu buriri.

Uyu mukobwa wo mugihugu cya Kenya ndetse akaba n’umunyamakuru kuri Radio ya NRG, abinyujije kumbuza ze nkoranyambaga yavuzeko we na Diamond ataribo bihuje ahubwo bahuye kubushake bw’Imana.

Yagize ati "Ntibumva neza icyo dufite....ntabwo ibi twigeze tubitegura....Imana niyo izi impamvu turikumwe."

Uyu mukobwa bivugwako afite ubukwe na Diamond mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, aho bemejeko bashobora gukora ubukwe ku munsi w’abakundanye taliki 14 Gshyantare 2019, yongeye anatangaza ko ubuzima bwabo bwite batifuzako bwakomeza gukwirakwizwa kumbugankoranyambaga, aho bahise banafata umwanzuro wo gusiba amafoto yose bari bafitanye.

Tanasha yagize ati "D nanjye twafashe umwanzuro wo kugumisha urukundo rwacu mu buzima bwacu bwite tukaba tubukuye ku mbuga nkoranyambaga... Tukihugiraho, tugahugira ku byishimo byacu, tugahugira ku hazaza hacu. Mu gihe gikwiye tuzongera tubishyire ku mugaragaro na none."

Yongeye agira ati"Kugira ngo nkureho urujijo, D nanjye twumvikanye ko byaba bihutiyeho guhita dushyira ku mbuga nkoranyambaga iby’urukundo rwacu aka kanya. Twafashe uwo mwanzuro wo kurugumisha hagati ya twembi gusa kugeza ubwo tuzumva biri ngombwa ko turugarura ku mugaragaro. Imana ibahe umugisha mwese."

Ibi uyu mukobwa yanditse Diamond we ntacyo yigeze abitangazaho, kuri ubu Diamond arikwitegura kwerekeza mugihugu cya Kenya aho biteganyijweko azahakorera igitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Mombassa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)