Umunyamuziki Dr. Oliver Mtukudzi uherutse kwitaba Imana agahita ashyirwa mu ntwari za Zimbabwe, yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki Cyumweru n’ibihumbi byantu baturutse imihanda yose.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi, waguye mu bitaro bya The Avenues Clinic biherereye mu murwa mukuru Harare azize uburwayi.

Nyuma y’umunsi umwe apfuye, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatangaje ko uyu muhanzi ari ‘Intwari y’Igihugu’ nk’uko byagiye byifuzwa n’Abanya-Zimbabwe batari bake.

BBC ivuga ko ku wa Gatandatu aribwo umubiri wa Mtukudzi wasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye muri Stade y’Igihugu mu Mujyi wa Harare, nyuma ujyanwa na kajugujugu mu gace avukamo gaherereye mu Majyaruguru ya Harare ari naho yashyinguwe ku Cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019.

Oliver Mtukudzi witabye Imana afite imyaka 66, yatangiye gukora muzika mu mwaka mu 1977, yari afite album 66 ndetse yaniteguraga gushyira hanze iya 67. Yaje guhimba injyana ye ya Afro-jazz izwi nka ‘‘Tuku Music.’’ Yamenyekanye cyane ku Isi hose biturutse ku ndirimbo yakoze ikomoza ku cyorezo cya SIDA yitwa ‘Todii’.

Mu 2001, yasohoye indirimbo Wasakara, bisobanuye ‘‘Urashaje cyane’’, yaje guhagarikwa kuko yasaga n’iyibasiraga Robert Mugabe, wategetse Zimbabwe imyaka 38.

Uretse muzika Mtukudzi yakoraga n’indi mirimo itandukanye nko gukina filime, ubushabitsi ndetse yari na ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) muri Afurika y’Amajyepfo.

Yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Ukwakira 2018 mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)