Umunyamuziki ukomeye ufite inkomoko muri Zimbabwe, Dr. Oliver Mtukudzi wari uherutse no gutumirwa mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Oliver Mtukudzi uzwi ku gatazirano ka “Tuku” yitabye Imana aguye mu bitaramo byo mu murwa mukuru i Harare nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bulawayo24 cyandikirwa muri Zimbabwe.

Urupfu rw’uyu mugabo wari mu bahanzi bakomeye kandi bakuze muri Africa, rwashenguye benshi dore ko hari abamufataga nk’intwari muri iki gihugu cye cy’amavuko .

Uwahoze ari Minisitiri w’uburezi, siporo n’umuco muri Zimbabwe, David Coltart mu butumwa bwe yavuzeko uyu muhanzi ariwe watumye yishimira kwitwa Umunyazimbabwe.

Yagize ati “Ruhukira mu mahoro Oliver Mtukudzi, nimba hari umuntu wanteye ibyishimo byo kwitwa umunyazimbabwe ni wowe. Warakoze kudushimisha igihe kinini, byumwihariko mu bihe twari mu mwijima.”

Mtukudzi benshi bamenye cyane mu ndrimbo nka “Todii” “Wasakara” “Raki” n’izindi nyinshi, yavukiye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe kuwa 22 Nzeri 1952, atangira muzika mu 1977. Yakoraga injyana ya Afro Jazz akaba apfuye amaze gushyira hanze album zigera kuri 58.

Yegukanye amashimwe atandukanye nka Kora Awards, Reel Award, MTN Sama Awards, Nama Awards, n’andi menshi yatangiye kwegukana guhera mu 1985 kugeza ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PHD) yakuye muri ‘Institute of Philanthropy’.

Ku itariki ya 26 Ukwakira 2018 uyu mugabo yataramiye mu mujyi wa Kigali aho yari yatumiwe mu bitaramo ngaruka kwezi bya Kigali Jazz Junction yafatanyijemo n’umuhaniz Bruce Melody na Neptunez Band.


Mtukudzi yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali

Reba Hano indirimbo “Todii” ya Oliver Mtukudzi :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)