Mesut Ozil umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Arsenal yarushinze n’umukunzi we Amine Gulse wigize kuba Nyampinga wa Turukiya. Perezida w’iki gihugu, Recep Tayyip Erdogan ari naho aba bombi basezeraniye niwe wari ugaragiye uyu mukinnyi basanzwe bafitanye n’ubucuti bukomeye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2019 nibwo Ozil w’imyaka 30 y’amavuko na Amine Gulse w’imyaka 28 basezeranye imbere y’Imana mu birori byagatangaza.

Aba bombi bari bamaranye imyaka irenga ibiri mu rukundo, bahamirije isezerano ryabo ku nkengero z’umugezi wa Bosphorus mbere yuko bajya kwiyakirira muri Hoteli iri muzikomeye mu mujyi wa Istanbul.

Perezida wa Turukiya yabaye umwe mu bahaye umugisha isezerano rya Ozil na Amine dore ko ariwe wari ubagaragiye nka Best man.

Ubusanzwe Ozil ni Umudage akaba yaranakiniye iki y’iki gihugu imikino 92 ayitsindira ibitego 23.

Kuba bivugwa ko afite inkomoko muri Turukiya, byaje gutuma muri 2018 asezera burundu mu ikipe y’igihugu cy’u Budage bitewe n’ibikorwa by’ironda ruhu yakorerwaga.

Wari umunsi udasanzwe kuri aba bombi.
Perezida wa Turukiya niwe wari Best man wa Ozil.

Perezida wa Turukiya n’umufasha we baha abageni ubutumwa bujyanye n’umunsi wabo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)