Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yateze gariyamoshi itwara abagenzi, agenda aganira nabo ababaza serivisi bahabwa uko zifashe.

Kenyatta yateze gariyamoshi yavaga mu mujyi wa Nairobi yerekeza mu mujyi wa Mombasa abaturage bamwifotorezaho, bamwe bakamuhereza abana babo kugirango abakoreho gusa.


Kenyatta yishimiwe n’abagenzi

Abagenzi bakimubona batunguwe cyane kuko bakoranye urugendo nawe rugera kumasaha ane bagenda baganira.

Kenyatta wari ugiye kurira iminsi mikuru mu mujyi wa Mombassa mubutumwa yanyujije kuri twitter, kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza yavuze ko muri gale ya moshi yagiye aganira n’ abaturage bamubwira uko bishimiye serivisi yo gutwara abagenzi muri ubu buryo.

yagize ati “Kare nateze gale ya moshi ya SGR mva Nairobi nerekeza Mombasa, genda nganira n’ abagenzi bambwira uko bishimiye iyi serivise. Nejejejwe n’ uko SGR yohereje ingendo mu baturage hagati ya Nairobi na Mombasa”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)