Komisiyo y’Amatora muri Nigeria yemeje ko Muhammadu Buhari yatowe na miliyoni zisaga 15 mu gihe Abubakar bari bahanganye cyane yatowe na miliyoni zisaga gato 11.

Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo kuba yari yasubitswe mbere y’aho ho icyumweru kubera ibibazo birimo n’iby’umutekano.

Muri leta 36 zatoye umukuru w’igihugu, 19 muri zo zatoye ishyaka rya ACP riyobowe na Perezida Muhammadu Buhari mu gihe 17 arizo zatoye ishyaka rya PDP riyobowe na Atiku Abubakar.

Nuhari muri iyi manda nsha ngo azibanda cyane ku mutekano, kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse no guhangana naruswa ikomeje kumunga igihugu cya Nigeria.

Perezida Muhammadu Buhari agiye kuyobora Nigeria manda ye ya kabiri nyuma yo kuba mu 2015 yari yahigitse mu matora GoodLuck Jonathan.

Perezida Muhammadu Buhari ni umusirikare ufite ipeti rya Jenerali Majoro ndetse yayoboye Nigeria amezi 20 guhera mu Gushyingo 1983 nyuma ya ‘coup d’état’ yarangije Repubulika ya kabiri gusa nawe yaje guhirikwa na Generali Ibrahim Babangida muri Kanama 1985.

Buhari yongeye gutorerwa kuyobora Nigeria muri 2015. Abamushyigikiye bemeza ko muri manda ye ya mbere yagerageje kurwanya ruswa n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)