Umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania asa n’uwakongeje umuriro ubwo yatangaza ko yatandukanye na Zari kuberako uyu mugore yamucaga inyuma akaryamana n’abandi bagabo harimo na Peter Okoye wahoze muri P-square.

Peter Okoye yahakanye ibyavuzwe na Diamond ko yaryamanye n’uwari umugore we, Zari Hassan avuga ko ibi byaba ari ubugoryi.

Peter Okoye yahakanye ibyavuzwe na Diamond

Aganira na Radiyo Cool FM, Peter yavuze ko Diamond adashyira mu gaciro kugeza aho yihandagaza akamushinja kuryamana na Zari.

Ati “ Mbabwije ukuri sinzi ibyo Diamond na Zari barimo kuvuga. Ntacyo mvuga nta n’icyo nteze kuvuga. Mu by’ukuri ni ubugoryi kuvuga ibyo yavuze.”

Peter yavuze ko nta byinshi yavuga ku magambo ya Diamond kuko byamutesha igihe kandi ahugiye mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo ye “One More Night yafatanyije na Niniola.

Amagambo ye aje mu gihe Zari yateraga utwatsi ibyavuzwe na Diamond na we yavuze ko Diamond n’uwo bakundanye muri iki gihe ari “ Ibigoryi bibiri.”

N’ubwo Peter yamaze gutera utwatsi ibyavuzwe, hari undi wari ushinzwe iby’imyitozo ngororamubiri ya Zari na we watunzwe agatoki ko yaryamanye na Zari.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)