Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R.Kelly uri gushinjwa ibyaha byo gusambanya ku ngufu abagore harimo n’abana bari munsi y’imyaka 18, nyuma yuko ashyiriwe impapuro zo kumuta muri yombi yahise yishyikiriza polisi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019, R Kelly w’imyaka 52 yishyikirije Polisi mu Mujyi wa Chicago.

Yageze kuri Polisi ari mu modoka yirabura aherekejwe n’abantu be ba hafi bagera ku icumi hamwe n’umunyamategeko we. Akigera imbere y’abapolisi bahise bamwambika amapingu ajyanwa mu ibazwa ry’ibanze.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko R.kelly akigera kuri stasiyo ya polisi yasanganiwe n’abanyamakuru benshi bamubaza ibibazo bitanudkanye ariko ntanumwe yigeze asubiza.

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo byari biteganyijwe ko agira ibisobanuro atanga kuri ibi byaha aregwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)