Robert Sylvester Kelly [R Kelly] , Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi yongeye gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gushora abana bato mu busambanyi no gushishikariza abato kubikora.

Uyu muririmbyi w’imyaka 52 yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 ,akurikiranyweho ibyaha 13 bifitanye isano n’ubusambanyi yafatiwe i Chicago muri Illinois, akaba agomba koherezwa i New York.

Umwunganizi wa Kelly, Steve Greenberg, yemeje ko umukiriya we yafatiwe mu Mujyi wa Chicago nk’uko ikinyamakuru Sun-Times cyabyanditse.

Bimwe mubyaha R Kelly ashinjwa kuri ubu harimo gukinisha abana poronogarafi no gusuzugura ubutabera.

R Kelly muri uyu mwaka ari mubihe bitamworoheye dore ko iyi ari inshuro ya kabiri afunzwe cyane ko yaherukaga gufungwa muri Werurwe 2019 azira kwanga gutanga indezo, ndetse na mbere yaho yari amaze igihe imbere y’inkiko ku byaha byiganjemo ibyo gusambanya abagore, abangavu no gukoresha imibonano abana bato batarageza imyaka y’ubukure .

Uyu muhanzi yagiye yumvikana kenshi ahakana ibyo aregwa, ndetse yanagaragaye kuri televiziyo ya CBS avuga ko ari ababyeyi b’abo bakobwa bamubeshyera bashaka ko abaha akayabo k’amafaranga y’indishyi ndetse no gushaka kumushyira hasi bangiza ibigwi bye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)