Tariki ya 10 Werurwe 2019, nibwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max yakoze impanuka ikomeye ndetse yanahitanye abantu bagera kuri 157 bose bari bayirimo ubwo yavaga mu mujyi wa Addis Ababa yerekeza I Nairobi muri Kenya.

Nyuma yuko iyi mpanuka ibaye ndetse hagatangirwa iperereza ryimbitse kucyaba cyarateje neza iyi mpanuka Sosiyete ya Ethiopians Airlines yamaze guha ubutaka imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters avuga ko ubu butaka bwavuye ahabereye impanuka, bwahawe abavandimwe b’abayiguyemo ubwo hitegurwaga umuhango wo gushyingura wabereye i Addis Ababa ku munsi wejo tariki ya 17 Werurwe 2019.

Iyi Imiryango y’abaguye mu mpanuka kandi yabwiwe ko bishobora kuzatwara nibura amezi atandatu ngo hamenyekane imyirondoro hagendewe ku bisigazwa byabo, Mu rwego rwo gufasha mu iperereza rigamije kumenya umwirondoro w’abaguye mu mpanuka, abavandimwe b’abari bari muri iyi ndege basabwe gutanga ibizamini bya ADN i Addis-Abeba no mu bindi bihugu aho Ethiopian Airlines ifite ibiro.


Ikiro kimwe cy’ubutaka mu gushyingura nicyo cyahabwaga buri muryango w’abaguye mu mpanuka nkuko tubikesha Ibiro ntaramakuru AP, Umwe mubahagarariye imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka yavuze ko “Ubutaka babuhawe kuko byananiranye kumenya ibisigazwa by’imibiri ngo bihabwe imiryango ya ba nyakwigendera. gusa yongeraho ko batazigera baruhuka kugeza bahawe umubiri nyawo w’ababo cyangwa ibice byawo.

Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yarimo abagenzi bakomoka mu bihugu birenga 30, yahagurutse 08:38 mu gitondo i Addis Ababa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bole, ibura mu ikoranabuhanga 08:44. Yakoze impanuka iva i Addis Ababa muri Ethiopie yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Kugeza ubu ibihugu bitandukanye (birimo n’u Rwanda) byakumiriye mu kirere cyabyo indege zo mu bwoko bwa 737 Max 8 na Max 9 nyuma y’iyi mpanuka, Agasanduku kabika amakuru y’urugendo rw’indege n’agafata amajwi y’ibivugirwa mu cyumba cy’abapilote, tuzwi nk’udusanduku tw’umukara twarabonetse. Abashinzwe gukora iperereza bafite icyizere cyo kuzatanga amakuru yimbitse ku cyateye impanuka.

Impanuka ikomeye nk’iyi yaherukaga gushegesha Ethiopian Airlines yabaye mu Ugushyingo 1996 ubwo moteri imwe yahagararaga indege irimo kugerageza kugwa, ihitana abagenzi 123 mu 175 bari bayirimo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)