Umuhanzi R.Kelly benshi bakunze cyane mu ndirimbo nka "Storm Is Over" n’izindi ubu ari mu mazi abira nyuma yuko akurikirannyweho icyaha cyo guhohotera igitsinagore ndetse no gufata abana ku ngufuViolance.


R.Kelly wari usanzwe afashwa na Society izwi nka Sony Music isanzwe ifasha abahanzi batandukanye b’ibyamamare kw’isi, nyuma yuko humvikanye iyi inkuru "Sony Music Company" yahise isa n’ihagaritse byagateganyo imikoranire yayo na R.Kelly mu gihe cyose agikurikirannyweho icyi cyaha ,inemeza ko nta faranga ryayo igomba gushyira mu bikorwa bya R.Kelly muri career ye ya muzika,


Sony Company yahise itangaza ko guhera kuri zimwe muri Album zigera kuri 2 za R.Kelly zagombaga kujya hanze ndetse n’indi mishinga bashyiragamo amafaranga nka Video ndetse na Audio nyuma yaho agaragariyeho icyi cyaha cyo gufata ku ngufu igitsinagore nyuma yuko hari abagore babiri baherutse kugeza ikirego kuri police ko yabahohoteye.

R.Kelly kandi biravugwa ko bishobora kugorana kubona undi mufatanyabikorwa nyuma yuko isi yose imenye ibikorwa bye by’urukozasoni akurikirannyweho,ngo akaba agomba kwifasha kuhazaza he mu muziki

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)