Tanasha Donna umunyamakurukazi wo muri Kenya umaze iminsi mu rukundo n’icyamamare Diamond Platnumz, yaciye amarenga ko hari umugisha ukomeye bagiye kwakira mu minsi ya vuba, benshi bavuga ko ari umwana.

Tanasha yashyize ubutumwa bw’inkurikiranye kuri Intagram, yabanje gutaka umukunzi we, ati “Rudasumbwa bose barota,” arongera ati “Noneho igikomeye cyane ni uko niteguye kwakira umugisha udasanzwe vuba.. Imana ni nziza.”

Ubu butumwa bwose yagiye abuvangamo udushushanyo tw’uturenge tw’umwana muto n’utundi dupfutse ku munwa bisa no kuvuga amakuru y’ibanga.

Benshi mu bakurikira uyu mukobwa kuri uru rubuga bahise batangira kuvuga ko atewe amatsiko no kwibaruka nk’uko yabihishuye mu buryo bw’amarenga.

Diamond na Tanasha bari baratangaje ko bazakora ubukwe kuya 14 Gashyantare uyu mwaka ariko babisubika habura iminsi ibarirwa ku ntoki.

Mu kiganiro na Wasafi FM, Tanasha yari aherutse guhishura ko impamvu basubitse ubukwe ari ukugirango babanze bamenyane neza dore ko icyo gihe hari hashize amezi make beruye iby’urukundo rwabo.


Uyu mukobwa aherutse no kwinjira muri muzika, ashyira hanze indirimbo ya mbere.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)