Teta Sandra yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active ariko kuri ubu asigaye aba i Kampala muri Uganda. Nyuma y’iminsi bivugwa ko akunda na Weasel wo muri Good lyfe, yeruye yemeza aya makuru mu butumwa yandikiye uyu musore amwifuriza isabukuru y’amavuko.

Kuwa Kane w’iki cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2019, nibwo umuhanzi Weasel wahoze aririmbana na Radio yizihizaga isabukuru y’amavuko.

Mu butumwa burebure buri mu cyongereza bwuzuye amarangamutima Teta Sandra yanditse kuri Instagram yifuriza uyu musore isabukuru nziza, bwashimangiye ko urukundo ari rwose hagati yabo.

Sandra yagize ati “Ntukite ku mubare wa buji ahubwo uzarebe urumuri ziguha, ntukabare imyaka, ahubwo ubuzima ubayemo, uyu mwaka uzakubere uw’ikirenga kurenza uko wari uri, reka uzakubere uw’imigisha ituruka ku Mana. Uzakubere uwo guhirwa kurenza uko byigeze kuba kandi uzakubere uwo gukundwa n’abantu bawe.

Isabukuru nziza. Narahiriwe kukugira mu buzima bwanjye”
Weasel nawe yahise aza amushimira akoresheje amagambo agaragaza ko ari umukunzi we ati “Thank you my love”. (Urakoze mukunzi).

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo nibwo hatangiye kuvugwa inkuru y’urukundo rwa
Teta na Weasel, icyo gihe ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje bari mu rukundo ndetse ngo Teta atwite inda ya Weasel ariko we abyamaganira kure.

Ubutumwa Sandra yanditse yifuriza Weasel isabukuru nziza y’amavuko.

Ku isabukuru y’amavuko ya Chameleon mukuru wa Weasel yari yazanye na Samdra.
Bombi ntibagisigana aho umwe ari n’undi abahari.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)