Abanyarwandakazi batuye mu gace ka mbarara ntiborohewe na Leta y’ubugande kubera ibyaha birimo uburaya bweruye,Ubucuruzi ndetse no gutura muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.


Amakuru dukesha spyreports avuga ko abanyarwanda bagera kuri 7 ndetse n’undi mukobwa umwe ukomoka muri Tanzaniya ku munsi wejo hashize tariki ya 13 ukuboza bakatiwe igifungo nk’igihano gitanzwe n’urukiko rw’ibanze ku bw’ibyaha twavuze haruguru bashinjwa,nyuma yuko bashinjijwe gukora ubutasi ku gihugu cy’ubugande biyoberanyije mu mwuga w’uburaya arimo Florance Mukankubito,Teddy Mukatwesiga,Yatashida Matlida,Lilian Uwimana,France Mukeshimana,Clere Nahimana,Yvonne Nyiramafaranga na Shivan Nyangoma bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho Ubutasi ku gihugu cya Uganda.

Aba bakobwa bakurikiranweho ibi byaha ubu bafungiye muri Gereza ya Leta Iherereye Kyamugolanyi aho bakomeje gukorwaho ubugenzuzi kuri ibi byaha,Emmy Kaateera Turyabageni uyobora Akarere ka Mbarara yemeza ko aba bakobwa babaye batawe muri yombo mu rwego guperereza neza ikigenza aba banyarwandakazi ndetse n’uburyo binjiye muri iki gihugu

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)