Kuri iki Cyumweru ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, haramutse impagarara zazamuwe n’amashusho ya (Rtd) Maj. Gen. Matayo Kyaligonza wo mu Ngabo za Uganda wagaragaye ashaka gukubita umupolisikazi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Bivugwa ko ubwumvikane buke bwatangiye ubwo uwo mupolisikazi yahagarikaga imodoka yari itwaye Kyaligonza ayishinja kwica amategeko y’umuhanda.

Imodoka ya Kyaligonza yaregwaga gukata iri mu muhanda rwagati aho bitemewe nk’uko Daily Monitor yabitangaje. Amashusho yafashwe agaragaza abasirikare barinda Kyaligonza bashwana n’umupolisikazi ndetse bamufata amashati nk’abashaka kumukubita.

Umuvugizi w’igisirikare, Brig Richard Karemire yanditse kuri Twitter asaba imbabazi z’ibyabaye ndetse ashimangira ko iperereza ryatangiye.

Ati “Twamenyeshejwe iby’ikibazo cyabaye hagati y’umupolisi wo mu muhanda n’abasirikare bacu. Birababaje kandi turihanganisha mushiki wacu w’umupolisi. Igisirikare n’igipolisi bya Uganda bari gushakisha ibimenyetso ngo hafatwe ingamba.”

Icyakora abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’abapolisi bakomeje kugaragaza kutishimira ibyakozwe na Kyaligonza ndetse basaba ko we n’abamurinda bagezwa imbere y’ubutabera.

Komiseri wungirije wa Polisi ushinzwe politiki muri Uganda, AIGP Asan Kasingye yavuze ko atari ubwa mbere Kyaligonza agaragaraho imyitwarire mibi kuko no mu 1989 ngo yigeze guhanishwa kumanurwa mu ntera azira gukubita umupolisi.

Mag. Gen. Kyaligonza ni visi Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi NRM mu gace k’iburengerazuba.

Mu minsi ishize nabwo Polisi ya Kampala yatangiye iperereza ku gikorwa cyabaye ubwo Maj Gen (Rtd) Kasirye Ggwanga yarasaga imodoka y’umuhanzi witwa Catherine Kusasira, ayihora ko abayirimo banze kugabanya urusaku rw’umuziki.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)