Iyi foto yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga taliki ya 3 Gicurasi 2019 aho umuntu yavugaga ko uyu mugabo Col. Ibrahim yasanzwe mu buvumo aho yari afungiye yarishwe n’inzara mu gihe ubutegetsi bwa Omar bwari bwarabeshye ko yapfuye azize impanuka y’indege.

Iyi foto yagaragaye bwa mbere kuri Twitter aho yamazeho igihe gito igahita isabwa. Nkuko tubikesha ikinyamakuru pesacheck.org, iyi nkuru yatambukijwe n’uwitwa Femi Fani-Kayode akaba umunyepolitiki muri Nigeria.

Uyu mugabo Femi akaba yarashinjaga Omar kwica urubozo uyu mukoroneri Ibrahim aho yagize ati : "Aha hasi ifoto mubona ni Col. Ibrahim Shamseddin wahoze ari icyegera cya Minisitiri w’ingabo muri Sudan. Yafunzwe na Omar Al Bashir mu 1995 amuziza kurwanya ubutegetsi bwe bw’igitugu. Kuri ubu yasanzwe mu cyumba n’ubwo Leta yari yarabeshye abantu ko yapfiriye mu mpanuka y’indege mu mwaka wa 2008"

Colonel Ibrahim Chamsadine

Amakuru kandi yakomezaga avuga ko abasirikare bari ku butegetsi muri Sudan nyuma yo kwegura kwa Omar Bashir aribo bavumbuye uyu mugabo aho yari afungiye mu buvumo.

Abantu ku mbuga nkoranyambaga bakaba bahise bafatwa n’uburakari maze batangira gusabira Omar Al Bashir uherutse kweguzwa ku butegetsi ko nawe yafungwa muri ubu buryo.

pesacheck.org yakomeje ivuga ko ubushakashatsi cyakoze gifatanyije n’imbuga nkoranyambaga bwagaragaje ko iyi foto yagiye hanze bwa mbere inyujijwe ku rubuga rwa BBC mu kwezi kwa 3 uyu mwaka ishyizwe hanze n’umunyamakuru Roncliffe Odit.

Aya mafoto abantu bayakwirakwije bavugagako ari aya Col. Ibrahim

Ni nyuma y’inkuru yakoze ku mapfa yari yibasiye amajyaruguru ya Kenya n’ibice biyegereye yatumye amazi abura ndetse n’ibiribwa bikaba bike. Uyu rero yari umwe mu baturage bo muri aka karere k’amajyaruguru ya Kenya wari waragezweho n’ingaruka z’ayo mapfa aho kuba Col. Ibrahim wo muri Sudan.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)