Umugabo ukomoka mu Buyapani witwa Masazou Nonaka wari ukuze kuruta abandi ku Isi yitabye Imana ku myaka 113.

Muri Mata umwaka ushize nibwo igitabo cy’abaciye uduhigo ku Isi kizwi nka Guinness World Records cyemeje ko uyu Masazou Nonaka ariwe mugabo ushaje kurusha abandi ku Isi, ubwo yari yujuje imyaka 113.

Kuri iki Cyumweru dusoje nibwo uyu mugabo yitabye Imana nyuma yuko afashe umwanya wo kuruhuka bisanzwe arasinzira ahita agendera ko nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Uyu mukambwe ngo yari akibasha kugira ibintu bitandukanye yishimira aho yabaga yiyicariye mu ntebe ye nko gusoma, kureba televiziyo no kunyunguta utuntu turyohereye amaze kurya.

Nanoka ubuzima bwe bunini yabubanye n’abantu be, abavandimwe be barindwi, umugore we n’abana be batatu muri batanu babyaranye.

Kugeza ubu umuntu ushaje kurusha abandi ku isi afite imyaka 116, ni umugore witwa Kane Tanaka.

Mu mwaka ushize Mubuyapani honyine habaruwe abanta basaga ibihumbi 70 bafite cyangwa barengeje imyaka 100, muri bo 90% ni abagore.


Yemejwe na Guinness World Records ko ariwe mugabo wari ushaje kurusha abandi ku Isi.

Kane Tanaka nawe ukomokamu Buyapani niwe ushaje kurusha abandi ku Isi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)