Umuganga w’umugore w’inzobere mu kuvura kanseri, yambuwe uruhushya rwo kuvura nyuma yo gushinjwa gusambanya umwe mu barwayi yari ashinzwe kuvura.

Dr Theepa Sundaralingam, w’imyaka 37 y’amavuko, yambuwe uruhushya rwo kuvura kuwa Gatatu w’iki cyumweru, nyuma y’uko inkuru ibaye kimomo ko yasambanye n’umugabo urwaye kanseri yari ashinzwe kuvura.

Uyu muganga wo muri Toronto nyuma yo gusuzuma umurwayi utavuzwe amazina agasanga arwaye kanseri, yamuhaye nimero ye ya telefone ndetse n’umwirondoro akoresha kuri Instagram.

Dr Theepa Sundaralingam, w’imyaka 37 y’amavuko

Nyuma y’amezi make yatangiye kujya yoherereza umurwayi ubutumwa kenshi, amwibandaho bigera n’aho basambanira ku gitanda cyo kwa muganga yari umurwayi yari aryamyeho.

Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko muri Mutarama 2015 ari bwo Dr Theepa yamenyanye n’uyu murwayi bwa mbere, atangira kumuba hafi kandi akamwivurira ndetse bakamarana amasaha menshi.

Batangiye kujya babonana mu buryo budasanzwe, ndetse ngo hari ubwo yamusuye kwa muganga nyuma yo kunywa inzoga barakorakorana mu buryo bw’abashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Bakoranye imibonano mpuzabitsina inshuro ebyiri, ubwo uyu mugabo yari yashyizwe mu bitaro.

Uyu muganga yitaye kuri uyu murwayi inshuro 23, hagati ya Mutarama na Nyakanga 2015, ndetse n’inshuro imwe mbere y’uko urukundo rwabo rushyirwaho akadomo, ubwo uyu muganga yari atangiye gukundana n’undi bakoranaga.

Uyu mugabo avuga ko uyu muganga yamusabye gusiba ubutumwa bwose bandikiranye, akabika ibanga ry’umubano wabo yanga ko uwo bari batangiye gukundana yamenya uwo mubano udakwiye bagiranye.

Uyu mugabo agira ati “Birankomereye kugira uwo mubwira kuko nk’umugabo kuvuga ko naterese umuvuzi w’indwara ya kanseri abantu banshima ariko siko bimeze”.

“Ntabwo ari ko bimeze kuko narahohotewe kandi birankomereye nk’umugabo kwerura nkavuga ko nabikorewe n’umugore. Gutandukana na we byaranyangije cyane. Ikibabaje muri byose ni uko yahise ananga gukomeza kumvura”.

Abaganga b’inzobere mu kubaga bo mu Ntara ya Ontario, bavuga ko ibyo Dr Theepa yakoze ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imyitwarire ye iteye isoni kandi nta bunyamwuga yagaragaje. Ibi byatumye ahagarikwa mu mwuga w’ubuvuzi.

Uyu muganga yanaciwe $16,000 yo kuvuza uriya murwayi ndetse n’andi $6,000 yo guterana kw’akanama gashinzwe imyitwarire.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)