Umugore w’umunyamideli witwa Kinsey Wolanski yatunguye benshi ubwo yinjiraga mukibuga yambaye ubusa ku mukino wa nyuma wa Champions League wahuje Liverpool na Tottenham.

Uyu mukino watangiye Mohamed Salah wa Liverpool afungura amazamu ku munota wa 1 n’ amasegonda 48 mukino waberaga I Madrid kuri sitade yitwa Wanda Metropolitano.

Yahise asohorwa mukibuga

Bitunguranye ku munota wa 18 ubwo umukino wari urimbanyije umugore wasaga n’ uwambaye ubusa ku gice cyo hasi yanyuze mu kibuga hagati yambukiranya umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri.

Uyu mugore ni umunyamideli witwa Kinsey Wolanski,Wolanski yari yambaye bikini y’ umukara imufashe cyane, bivugwa ko yari agamije kwamamaza urubuga rwa ‘Vitaly Uncensored’.

Chaine ya Youtube ya ‘Vitaly Uncensored’ imaze kurebwa inshuro miliyari 1.6 ni iya Vitaly Zdorovetskiy, wahungabanyije igikombe cy’ Isi cya 2014. Wolanski, yahise akurwa mu kibuga n’ abasore b’ inkorokoro bari bacunze umutekano umukino urakomeza.

Umukino warangiye Liverpool itsinze Tottenham 2-0, ihita yegukana igikombe cya 6 cya UEFA champions League.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)