Eric Omondi ukomoka muri Kenya akaba n’umunyarwenya uri mu bambere muri y’Iburasirazuba , yatandukanye n’umukunzi we yari aherutse gutangaza ko bitazarenga muri Nzeri uyu mwaka badakoze ubukwe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Eric Omondi yashimangiye mu butumwa yanyujije kuri Instagram ko yatandukanye n’Umutaliyani, Chantal Grazzioli bari bamaranye imyaka ine ndetse biteguraga no kurushinga.

Mu butumwa burebure bw’uzuye agahinda n’amarangamutima uyu munyarwenya yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasezeye kuri Chantal ariko atsindagira ko bombi bakiri inshuti nubwo batangiye inzira zitandukanye z’ubuzima.

Ati “Twabaye inshuti igihe kinini mbere y’uko dukundana kandi ubucuti bwacu buzagumaho ubuzima bwose. Naho abo basore n’inkumi bahitamo kwicana mu gihe urukundo rwabo rugeze ku musozo, reka ibi mwese bibabere isomo. Ntabwo umukunzi ari umutungo wawe kandi buri gihe siko ibintu bigenda neza.”

Yakomeje avuga ko icyari cyabahuje ubu gisa nk’aho kiri kubabona mu merekezo abiri, ndetse amubwira ko nubwo ari kujya mu nzira ye amwifuriza ibyiza.

Mu myaka itatu ishize Chantal na Eric Omondi bafatwaga nk’icyitegerezo ku bakundana dore ko Omondi atahwemaga kwerekana impano zihenze ahundagaza ku mukunzi we.

Mu 2016 Eric Omondi yambitse uyu mukunzi we impeta y’urukundo bemeranya kuzaba, mu mwaka ushize wa 2018 uyu munyarwenya yatangaje ko batazarenza muri Nzeri uyu mwaka abadakoze ubukwe.

Mbere yuko ahishura ko batandukanye Omondi yari yatangaje ko impamvu batarashyingiranwa ari uko agishakisha miliyoni 80 z’amashilingi ya Kenya yo gukora ubukwe.

Muri 2016 Eric Omondi yatunguye Chantal atera ivi amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Aba bombi bari bamaranye imyaka ine mu rukundo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)