Sosiyete y’indege ya Kenya Airways yasubiye hasi igitaraganya nyuma yo kubona ko igiye gukora impanuka abantu bagera kuri 152 bayirimo bakaba bashobora kuhaburira ubuzima.

Iyi ndege yaguye vuba na bwangu ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam nyuma yaho umupilote abonye ko iyi indege igize ikibazo gikomeye.

Abantu 142 bari bayirimo hamwe n’abandi 10 bashinzwe ibijyanye n’iyi ndege bagejejwe hasi bose bameze neza kuburyo nta muntu wagize ikibazo.

Uyu mupilote avuga ko iyi ndege yabuze amerekezo ku buryo itabashaka no kumenya icyerekezo cyo kuba yasubira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta

Ubuyobozi bwa Kenya Airways bwatangaje ko mbere yo guhaguruka iyi ndege ntakibazo na kimwe bari bayisanganye bityo hakaba hagiye kurebwa icyateye iki kibazo bunashimira uyu mupilote kubw’amacyenga yagize akabasha gutabara abagenzi .

Twababwira ko hari hashize amezi macye indi ndege y’iyi sosiyete ya Kenya Airways ihuye n’ikibazo nk’iki aho taliki ya 12 Gashyantare 2019, indege ya Boeing 787 yafataga ikirere ivuye i Nairobi muri Kenya yerekeza i Johannesburg muri Afurika y’epfo ikaza kugira ikibazo ikamanuka igitaraganya.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)