Umuryango w’umukunzi mushya wa Diamond ariwe Tanasha Donna watangiye kwitambika mu rukundo rw’aba bombi. Bamwihanije bamusaba kudahubukira guhita abayarana n’uyu muhanzi kugeza babonye gihamya yuko atazamuca inyuma nk’uko byagenze kuri Zari.

Ubundi byari biteganyijwe ko ubukwe bwa Diamond na Tanasha buzaba ku itariki ya 14 Gashyantare 2019 nk’uko bari babyitangarije, habura igihe gito baje guhindura iyi tariki y’ubukwe babwimurira ku y’indi itaratangazwa.

Nyuma byaje kumenyekana ko mu mpamvu nyamukuru zatumye bahindura umunsi w’ubukwe bwabo harimo kuba barananiwe kwumvikana kuwahindura idini akajya mu rya mugenziwe ngo bazabone uko bashyingirwa.

Kuri ubu umuryango w’uyu mukobwa wongeye kugaragaza ko bagishidikanya kuri Diamond bitewe n’inkuru zo gucana inyuma mu rukundo yagiye avugwaho mu minsi yashize.

Umwe mu bavandimwe ba Tanasha waganiriye n’ikinyamakuru ijumaa, yatangaje ko umuryango wabo wihanije Tanasha kudahita abyarana na Diamond kuko bakimufiteho amakenga.

Yagize ati “Ni byinshi biri kuvugwa ariko nakubwira ko umuryango wamaze kubwira
Tanasha ko atagomba kubyarana na Mondi[Diamond]. Twavuganye byinshi nk’umuryango […] Twageze kuri uwo mwanzuro nyuma yo kuvumbura byinshi."

Yakomeje agira ati “Twe nta kibazo dufite ku rukundo rwabo, icyo tudashaka ni uko atazatesha umutwe umukobwa wacu hanyuma akamureka. Icyo umuryango wacu hano Mombasa uhagazeho ni ugushaka kumenya mu by’ukuri niba Diamond akunda Tanasha koko.”

Kimwe mu byarakaje uyu muryango ngo ni uko wavumbuye ko Diamond yaciye inyuma Zari kenshi kugeza ubwo abyarana na Hamisa Mobeto kandi yarabanaga na Zari.


Diamond na Tanasha bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo.


Rayvanny, Harmonize na Diamond bari kumwe n’abakunzi babo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)