Urukundo rurihangana kandi ntago rwita kumyaka umuntu yaba afite mbese urukundo ni impumyi nkuko abanyarwanda babiciyemo umugani , ibi nibyo byabaye kumukobwa ukiri muto wakundanye n’umusaza umubyaye nako ungana na sekuru umusaza w’imyaka 62 .

Samantha Simpson niryo zina rye w’imyaka 19 yamenyanye n’umugabo we ubwo yuzuzaga imyaka18 kuva icyo gihe bombi bakaba barakundanye amezi atari make kugeza ubwo biyemeza kubana bombi.

Uru rukundo rwaba bombi umuryango uyu mwari akomokamo ntibigeze na rimwe barwishimira kuribo babonaga ko bidakwiriye ndetse bamubwirako batabyemera na rimwe ndetse ko azirengera ingaruka zizavamo .niyo mpamvu uyu mukobwa yahise afata icyemezo cyo gutandukana n’umuryango we maze akajya kwibana aho noneho nta muntu numwe uzitambika hagati y’urukundo rwe .ajya hutura hitwa Berryville mu ntara ya Arkansas muri amerika .

Nyuma yo kwimuka maze akibana urukundo rwabo rwarakomeye maze nyuma y’amezi atandatu bahita biyemeza gukora ubukwe kumugaragaro ,muri mutarama italiki 8 2018 nibwo basezeranye murukiko ndetse batangira gushing umuryango wabo ,nubwo benshi batigaze babashyigikira haba mu nshuti cyangwa se mu muryango.

Uyu mugabio akaba yarasezerewe kukazio ahabwa imperekeza naho uyu mukobwa akaba ri umunyeshuli avuga ko ikintu cya mbere kimubabaza ari igihe baba bari kugendana maze akibasirwa n’abantu babitiranya bavuga ko ari umwuzukuru uri kumwe na sekuru ni ibintu bimubabaza cyane ariko byose arabyihanganira .

Ndetse anatangaza ko yahuraga n’abantu bamusererezaga ko yashatse umugabo ukunda gusambanya abana abo bita mururimi rw’amahanga( paedophile)

Aragira ati “Ntamwanya dufite kubantu bakomeza kuvuga amagambo asenya ,twarambiwe no kubaho mu bihe bigoye aho umuryango wacu warwanyaga urukundo rwacu ndetse n’incuti zacu .turifuza ko abantu bakwakira ko dukundana ndetse bakamenya ko dufite umuryango ukundana ndetse wishimye kandi utazigera utandukana . kurubu dufite aho kuba ndetse turi gushaka uko tubona umwana , tuziko nitubona umwana ibi bitutsi byose bizashira ”

Yakomeje agira ati, “Nubwo abantu babona ko nashatse umugabo ukuze kurijye mbona ntatandukaniro ry’abndi kuko arankunda kandi azi ibikenewe kuburyo ntacyo namuburanye.”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)