Mu gihe abantu benshi bakizera ko urukundo ari impumyi kuko bagenda babona benshi bajya mu rukundo nyamara bigaragara ko batakabaye baruhuriramo bitewe n’ibintu byinshi baba badahuje,ibi byongeye gushimangirwa n’umusore ukomoka muri Nigeria wakoze ubukwe budasanzwe n’uuzungukazi w’imyaka 79.


kuri uyu wa mbere tariki ya 25 werurwe 2019 kuri konti ya twitter y’uwo bita Funke Fatai ukoresha amazina ya @Phunkey hagaragaye amafoto y’ubu bukwe bw’aba bombi yagaragazaga ubumwe n’ibyishimo bari bafitanye kuri uyu munsi wabo w’ubukwe bari mu myambaro myiza y’abageni, Amakuru dukesha urubuga zimbabwehuchi.com avuga ko aba bombi bari bamaze igihe kitari kinini bakundana ahubwo nyuma yuko bahuye buri wese akiyumvamo undi bahisemo guhita basezerana kumugaragaro bakereka isi yose ko urukundo rwabageza kuri byinshi mu gihe cyose bakundanye bataryaryana.


Iki kandi kikaba ari icyintu kimaze kuba igisanzwe ndetse n’akamenyero ku banyafurika benshi aho abasore bakiri bato usanga basigaye basohokana n’abagore bakuze cyane mu tubyiniro ndetse rimwe na rimwe bikarangira basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo,reka twe tubifurize urugo rwiza rurangwa n’urukundo ndetse n’ibyishimo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)