Umusore ukomoka muri Tanzania, Calisah Jiwa, niwe watorewe kuba Rudasumba wa Afurika mu irushanwa ry’ubwiza rya Mister Africa International 2018, ryabereye muri Nigeria.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Ukuboza 2018 i Lagos muri Nigeria. Abasore bahataniraga uyu mwanya ni 18 bakomoka mu bihugu bitandukanye bigize umugabane wa Afurika, bagiye batsinda amarushanwa atandukanye y’ubwiza.


Calisah Jiwa wo mugihugu cya Tanzania niwe watowe n’umusore uhiga abandi

Bari bamaze icyumweru muri Nigeria ahaberaga umwiherero wabateguraga guhatanira umwanya wa Rudasumbwa wa Afurika, ari nako bakora ibindi bikorwa bitandukanye.

Calisah Jiwa byarangiye ari we wegukanye uyu mwanya. Yakurikiwe na Ibrahim Alton Mansaray wo muri Sierra Leone, Chuckie Ihebuzor wo muri Nigeria, Jason Asare Akoto wo muri Ghana na Makala Nganda Courtez wo muri Cameroon.

Christophe Carlos, Mister Africa-France yatowe nk’uwubatse umubiri neza naho Tevin Lennox wahagarariye u Bwongereza atorwa nk’uwifotoje neza ku mucanga.

Iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’umunyarwanda Niyirora Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ariko urugendo rwe rupfa ku munota wa nyuma, ku mpamvu zitavuzweho rumwe hagati y’abategura irushanwa, ubwe n’abari bashinzwe kumwohereza.

Mu mwaka ushize iri rushanwa ryari ryegukanywe n’umunyarwanda Ntabanganyimana Jean De Dieu, uzwi nka Jay Rwanda, wari ugiye guhagararira u Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Muri 2016 u Rwanda rwari rwahagarariwe na Turahirwa Moses ufite inzu y’imideli ya Moshions, uyu mu mwaka ushize akaba yaragiriwe icyizere akaba mu kanama nkempurampaka.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)