Mark Muyinda Mpanga ni umusore wo mugihugu cya Uganda usanzwe aba muri Usa muri leta ya Las Vegas, yakoze agasha akodesha indege we n’umukunzi we birirwa batembera mukirere agamije kumwemeza.

Uyu musore yakoze ibi ku munsi yari yapanzeho gutera ivi akambika impeta umukunzi we amusaba ko yamubera umugore.

Bagiye hejuru y’umuturirwa aba ariho bajya gusangirira

Mark Muyinda Mpanga wamamaye ku mbuga nkoranyambaga,yafashe umwanzuro wo gukodeshereza ka kajugujugu umukunzi we kugira ngo birirwe bagatemberamo hanyuma aze kubona uburyo amutungura amwambika impeta ari nako byaje kugenda.

Ni amafoto yacicikanye kumbuga nkoranyambaga zitandukanye n’ibinyamakuru byo muri Uganda, uyu musore yagiye aparika indege ya kajugujugu hejuru ya Etage maze atungura umukunzi arapfukama atera ivi amusaba ko yazamubera umugore.

Cynthia Mpanga umaze igihe akundana n’uyu musore nawe yahise yemera atazuyaje maze yemerera Mark Muyinda ko ntakabuza azamubera umutima w’urugo, ntabantu benshi bari batumiwe muri uyu muhango, aba bombi bahise bisengerera ka champagne maze bafatanya gusangira umunezero.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)