Izi mpinduka mu kohereza ubutumwa bwari busanzwe bwohererejwe nyirabwo bukohererezwa abandi bantu bizwi nka"Fowarding" bwahagaritswe ubu ntakurenza inshuro 5 wohereza ubwo butumwa hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’amakuru abeshya ribaye nyuma yaho uruganda rwa Facebook narwo rwari rwahagaritse InkutaPages na konti z’abakiriya zigera kuri 500 zashyirwagaho amakuru anyuranyije n’amategekomu gihugu cy’ubuhinde,Uklaine n’ahandi.

Kugeza ubu abantu bashoboraga kohereza ubutumwaForwardinginshuro zirenga 20,iri tegeko ry’uruganda rwa Whats’app ryashyiriweho mu gace kitwa Jakarta mu gihugu cya Indonesia,igihugu cyinafite amatora mu kwezi kwa 4 muri uyu mwaka.

Abayobozi b’uru ruganda babwiye BBC ko bafashe icyi cyemezo cyo kugabanya inshuro ubutumwa bwoherezwaga kuri whats’app bukagezwa kuri 5 gusa, nyuma yo kugenzura zimwe mu ngaruka zaterwaga n’ubu buryo ndetse bemeza ko gushyiraho umurongo ngenderwaho kuri ubu buryo bizagabanya ikwirakwizwa ry’ubutumwa budafite icyo bwigishaga kw’isi yose ndetse bikongera uburambemu gukoresha ubutumwa bufite ubwirinziPrivate Messaging.

Kugeza ubu umuntu azaba ashobora kohereza ubutumwa ku bantu 1,280 aho kuba 5,120 nkuko byabaga bisanzwe.Izi nganda za Whats’app na Facebook biravugwa ko arizo zitagiraga umutekano wizewe mu gutanga serivise mu gihe izindi sosiyete zishinzwe ibijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga zikorera mu mutekano usesuye.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’uruganda rwa Whats’app avuga ko ikoraabuhanga ryitwa "End to end_Encryption",aho ubutumwa buba bugomba kubonwa no gusomwa n’uwabwohereje ndetse n’ubwohererejwe gusa bwaje kuzamo imbogamizi ubwo uruganda rwa Facebook rwaregaga Whats’app ruvuga ko itanga serivise zitemewe n’amategeko.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)