Mu ruzinduko rwa mbere rw’Umushumba wa kiliziya Gatolika agiriye muri Emirats Arabes Unis (UAE), Papa Francis yasabye amadini atandukanye gushyira hamwe, bagafashanya.

Akigera I Abu Dhabi mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yakiriwe n’igikomangoma Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan.

Papa yaje gusura iki gihugu mu nama ihuza amadini atandukanye yabaye kuri uyu wa mbere mu gihe kuri uyu wa kabiri azasomera misa abakirisitu basaga ibihumbi 120.

Ni uruzinduko rw’amateka

Mbere y’uko Papa Francis yerekeza mu Barabu yari yatangaje ko atewe impungenge no kuba UAE ifite uruhari mu bibazo biri mu gihugu cya Yemen.

Yari yagize ati, “Abaturage ba Yemen bararemerewe kubona abana, abagore n’abandi bicwa nta kirengera, bakicwa n’inzara. Amarira y’aba bana n’ababyeyi babo irazamuka ikagera ku Mana”

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kirimo abakirisotu benshi bagiye baturuka mu bihugu bitandukanye nk’ubuhine na Filipine.

Mu butumwa bwanyujijwe muri videwo kuwa kane, Papa yagize ati : " Kwemera Imana bihuza abantu bakaba umwe ntigucamo abantu ibice, gutuma duhuza mu bidutandukanya, kukaturinda umwiryane n’urwango.”

Muri uru ruzinduko Papa francis ari gukorera I Abu Dhabi, azaganira na Sheikh Ahmed al-Tayeb, umuvugabutumwa mukuru w’umusigiti wa al-Azhar w’i Cairo, wigisha Abasilamu baba Sunni.

BBC ivuga ko Vatikani yizeye ko urugendo rwa Papa rushobora gutuma ikurwaho ryo kubaka insengero nshya mu karere rihagarikwa cyane cyane mu gihugu cya Arabie Saoudite aho bibujijwe ko abantu batari abasilamu bahurira hamwe basenga.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)