Umugore wo mugihugu cya Afurika y’epfo, wamamaye cyane kubea kubyina no kugaragara muruhame atambaye ikariso, yaguze isanduku ateganya kuzashyingurwamo umunsi yapfuye kugirango batazamushyingura mu itajyanye n’igihe.

Zondwa Wa Bantu, w’imyaka 34 y’amavuko yatunguye benshi ubwo yagaragaraga yipima mu isanduku bashyiramo abapfuye, aha ngo yashakishaga imukwiriye azashyingurwamo umunsi yapfuye

Zondwa Wa Bantu

Uyu mugore watunguye benshi mu mafoto yanyujije kumbuga ze nkoranyambaga yagize ati “Urupfu, umuryango mugari utinya kuruvugaho, ariko twese tuzapfa niyo mpamvu nahisemo kugura isanduku yanjye nkiriho. Nayiguze ibihumbi 150”

Zondwa Wa Bantu arazwi cyane kubera kubyina yambaye ubusa mu bitaramo no kuba agaragaza mu mafilime atandukanye.

Uyu mugore isanduku yaguze yabanje kwipima ngo arebe ko azakwirwamo umunsi yapfuye

Umwaka ushize igitaramo yari agiye gukorera I Lusaka muri Zambia cyaburijwemo kuko bamuziho umuco wo kubyina yambaye ubusa , kandi bo bakomeye ku muco wo kwambara bakikwiza.

Yaguze isanduku igezweho

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)