Yannick Noah wamenyekanye muri Tennis nyuma akaba n’icyamamare mu muziki w’Abafaransa ari kumwe na bagenzi be bagize itsinda rya ‘Legenditys’, bagiye gusura u Rwanda bakazanahakorere ibirori mpuzamahanga bya Tennis.

Legenditys n’itsinda rigizwe n’abakanyujijeho mu mukino wa Tennis mu myaka yo ha mbere, buri mwaka bahitamo igihugu kimwe ku Isi baka gikoreramo ibi birori bya Tennis biba birimo imikino ya gicuti y’abakanyujijeho, imikino y’abakiri bato bagaragaza impano, gusabana n’abakinnyi n’abakunzi ba Tennis.

Muri uyu mwaka mu Rwanda akaba ariho bahisemo kuzakorera ibi birori mu kwezi kwa Nzeri, biteganyijwe ko bazazana ibyamamare byakanyujijeho muri Tennis nka Andriy Medvedev ukomoka muri Ukraine wegukanye irushanwa rya Roland-Garros (French Open) yo mu 1999.

Bazazana kandi na Yannick Noah wegukanye Roland-Garros yo mu 1983 ariko nyuma yo gukina Tennis yaje no kumenyekana cyane mu muziki aho yakoze indirimbo zakunzwe cyane nka Mon Eldorado bamwe bita ‘Du soleil’ yasohotse mu 2003 n’abandi batandukanye.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika kizaberamo ibi birori bya Tennis bitegurwa na Legenditys, nyuma ya Tunisia yakiriye ibi bihangange muri Mata 2018.


Yannick Noah yabaye icyamamare muri Tennis nyuma aza no kwamamara mu muziki.


Benshi bamuzi mu ndirimbo yise ’Mon Eldorado’

Yannick Noah (wambaye umupira w’umukara) na bagenzi be bibumbiye muri Legenditys bazaza mu Rwanda


Andriy Medvedev ukomoka muri Ukraine nawe azaza mu Rwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)