YFilla umuraperi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mama’ yafatanyijemo na Khalfan uri mu bahagaze neza mu Rwanda ndetse na Blaze.

YFilla ubusanzwe witwa Shyaka Yves n’umwe mu baraperi b’Abanyarwanda bakorera muzika hanze y’igihugu bakomeje kwigaragaza cyane.

Nyuma yuko uyu musore ashyize hanze indirimbo zitandukanye nka ‘Isi Nibyayo’, ‘Syiramo Gas’, ‘Carry Goal’ n’izindi nyinshi zagiye zakirwa neza n’abakunzi ba muzika. Kuri ubu yashyize hanze iyo yise ‘Mama’ yakoranye na Khalfan ndetse na Blaze nawe ubarizwa muri Canada.

Iyi ndirimbo nshya ya YFilla ‘Mama’ yakozwe na producer Pappito, ikubiyemo ubutumwa bw’umwana ushimira umubyeyi we ku bw’urukundo rukomeye aba yaramugaragarije.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo uyu musore yari yaje mu biruhuko mu Rwanda nibwo yegereye bamwe mu baraperi bakomeye bakorana imishinga itandukanye harimo n’iyi yashyize hanze.

Mu kiganiro na Ibyamamare.com, YFilla yashimangiye ko iki aricyo gihe ngo yigaragarize Abanyarwanda ko nawe ashoboye muri muzika.

Yemeza ko muri uyu mwaka ateganya kuzitabira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda nk’uko yagiye abisabwa n’abakunzi b’ibihangano bye ndetse akazanarangiza indi mishinga yakoranye n’abandi baraperi bakomeye mu gihugu.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA YFilla na Khalfan bise ’Mama’


YFilla asanzwe akorera muzika muri Canada.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)