Kuri iki cyumweru tariki ya 24 werurwe 2019, ibyari ibyishimo bahindutsemo amarira n’agahinda nyuma yuko umugabo witwa Murphy yitabye imana bitunguranye mbere yuko akora ubukwe bwe kuri uyu wa mbere tariki ya 25 werurwe 2019.

Umusore Murphy witabye Imana Yitegura Kurushinga n’umukunzi We.

Aya makuru y’akababaro ku muryango ndetse n’inshuti yamenyekanye ubwo yatangazwaga ku rubuga rwa Facebook n’uwitwa Viviana Osakwe ubwo yatangazaga ko uyu musore yapfuye bitunguranye nyuma yuko yari yamaze no gutegura gahunda zose zijyanye n’ubukwe bwe bwagombaga kuba kuri uyu wa kabiri tariki 25 werurwe 2019 , Inshuti nyinshi z’uyu musore ndetse n’inshuti z’umuryango muri rusange zagaragaje agahinda kadasanzwe nyuma yuko uyu musore ashyinguwe kuri uyu wa kabiri, umunsi wari usanzwe uri bubereho ibirori by’ubukwe nyamara.

Amafoto agaragaza umubano mwiza wari hagati y’aba bombi mbere y’urupfu rutunguranye.


Umuhango wo gushyingura uyu musore wabaye hadatangajwe icyaba cyishe uyu musore witabye Imana bitunguranye ibyagombaga kuba ibyishimo by’ubuzima bwe bwose bikavamo agahinda kadasanzwe ku muryango w’uyu musore ndetse nuw’umukobwa bagombaga gusezerana imbere y’Imana n’amategeko, Tumwifurije Iruhuko ridashira.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)