Salma Mumin umukinnyikazi wa filime uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Ghana yizihije isabukuru ye y’amavuko muburyo bwatangaje benshi.

Uyu mugore wizihizaga isabukuru y’imyaka 30 amaze age ku isi, yatunguranye maze yifotoza yambaye ubusa yicaye mu bisate by’urubuto rwa Water Meron.


Salma ifoto yashyize kurubuga rwe yiyifuriza isabukuru nziza

Ibi yabikoze kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Ukuboza 2018, ni amafoto mesnhi cyane yifotoje yambaye uko yavutse maze ayasangiza abamukurikirana kumbugankoranyambaga aho yashyizeho amagambo agira ati "kuri uyu munsi umwamikazi yavukiye mu bwogero bwuzuyemo water meron, Isabukuru nziza kuri njyewe, warakoze nyagasani."

Aya mafoto yatangaje benshi mubakurikirana uyu mugore harimo abayishimiye ndetse hari n’abamubwiraga ko ibyo yakoze bitamubereye.

Salma azwi muri filime zitandukanye harimo nkiyo yagaragayemo yanakunzwe cyane muri Ghana yitwa No Man’s Land nindi yise Passion and Soul

Uyu mugore ni ukinnnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)