Zarinah Hassan wamamaye nka Zari, uyu mugore w’abana ba 5 harimo babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz ari mubyishimo bidasanzwe n’umukunzi we mushya.

Zari ni umugore ubyaye 5

Zari Hassan yabwiye amagambo yuje urukundo umukunzi we witwa King Bae, amubwira ko azirikana uburyo uwo mugabo yamubonyemo uburanga kandi yarabyaye abana 5 kubagabo 2.

Zari mu butumwa yanditse yakomeje avuga ko “Ndi kumwe nawe nize byinshi, nkunda ubuzima kubera ukwicisha bugufi kwawe. Nahoraga ntekereza uwo tuzabana akaramata ariko simenye uko azaba asa. Mfite abana batanu, nakundanye n’abandi bagabo n’ibindi ariko wowe wambonyemo umugore ufite uburanga bukurura kurusha abandi.”

Zari n’umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana na Diamond

“Woooo ! mbega ngo ndahirirwa. Ndagukunda cyane Mr. M. kandi simbiterwa n’ibintu umpundagazaho, ibyo narabibonye, mbona ibinini n’ibyiza bibirenzeho. Ariko ni wowe n’umutima wawe, uko utuma njye n’abana banjye tumererwa, bisaba imbaraga gukunda umuntu ufite abana 5 n’imyaka 38.”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)