Zarinah Hassan umushabitsi wo mugihugu cya Uganda wamamaye cyane ubwo yari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, uyu mugore w’abana ba tanu yambitswe impeta n’umukunzi we mushya.

Nyuma yo gutandukana na Diamond babyaranye abana babiri, kuri ubu Zari ari muburyohe bw’urukundo n’umusore akunze kwita ‘Kinga Bae’ ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Zari yambitswe impeta n’umugabo wa Gatatu

Kinga Bae wa Zari ubusanzwe azwi ku mazina ya Mr M, uyu mugore ntabwo akunze kugaragaza isura ye kuko ngo uyu mugabo adakunda kwigaragaza cyane kumbugankoranyambaga nkuko uyu mugore abikora.

Zari umaze iminsi ari mugihugu cya Tanzania, yahamije ko yamaze kwambikwa impeta n’uyu mukunzi we mushya, ahamyako ari impeta idasanzwe ndetse ngo inafite n’umwihariko kuko bahise bayisubiza kuruganda kugirango yongere ikorwe neza itandukane n’impeta zose uyu mugore yigeze kwambara.

Zari yahamije ko iyi mpeta ikiri muruganda irigutunganywa uko babyifuza, ahamyako nibayizana aribwo azayereka abakunzi be.

Mu minsi ishize, nibwo Zari yatangiye kugaragaza ko afite umukunzi mushya yasimbuje umuhanzi Diamond batandukanye mu mwaka wa 2018 ku munsi w’abakundana.

Zari aracyatemba itoto

Diamond yumvikanye avugako icyamutandukanyije na Zari ari uko uyu mugore ajarajara mu bagabo, ngo icyo bapfuye cyane ni uburyo yari ashuditse n’umwe mubasore b’impanga mubari bagize itsinda rya P-Square witwa Peter.

Zari ni umugore w’abana ba tanu harimo 3 yabyaranye n’umugabo we wambere babanaga mugihugu cya Uganda witwa Ivan Ssemwanga wapfuye azize uburyayi muri Afurika y’epfo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)