Zari Hassan wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma bakaza gutandukana, ubu biravugwa ko ari mu rukundo n’umusore ukomoka iwabo muri Uganda witwa Williams Bugeme.

Zari amaze iminsi iwabo muri Uganda aho yagiye gusoreza umwaka, mu birori bitandukanye uyu mugore yagaragayemo yakunze kuba ari kumwe n’uyu musore Williams Bugeme uzwi nka ‘Boss Mutoto’ bagiye bavugwaho kugirana umubano ukomeye.

Ibi byatumye ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bishimangira ko aba bombi baba bari mu rukundo rukiri ibanga dore ko uyu musore nawe ari umunyamafaranga kimwena Zari.

Ubwo aba bombi bavugwaga mu rukundo bwa mbere Zari yarabihakanye avuga ko babana nk’incuti gusa, ku rundi ruhande uyu musore Boss Mutoto we icyo gihe yararuciye ararumira ntiyagira icyo abivugaho.

Kugeza ubu aba bombi ntibaragira icyo batangaza ku mubano wabo wongeye kunugwanugwaho urukundo, gusa incuti zabo za hafi nazo zemeza ko bafite umubano wihariye.

Zari muri Uganda yari yajyanyeyo n’abana be batatu bakuru yabyaranye n’umugabo we wa mbere nyakwigendera Yvan SSemwaga naho abandi babiri batoya yabyaranye na Diamond bivugwa ko bari basigaye mu rugo.


Zari na Mutoto Boss bivugwa ko bari mu rukundo.


Aba bombi bagaragaye basohoksnye ahantu hatandukanye.


Zari n’abana be batatu bakuru bari bagiye gusoreza umwaka iwabo muri Uganda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)