Walter Magaya w’imyaka 35 watawe muri yombi yiyitaga Umukozi w’Imana, ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho kurenga ku mategeko agenga ubucuruzi bw’imiti muri Zimbabwe, akagurisha umuti abwira abayoboke be ko ukiza indwara zirimo na Sida.

Amakuru dukesha ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe avuga ko Walter Magaya w’imyaka 35 wacuruzaga umuti yise "Aguma" ukoze mu bimera, ubu ategereje igifungo azahabwa n’urukiko mpanabyaha nyuma yo gufatwa.

Ikindi nuko hari amakuru ko agapaki k’umuti uvura Sida yakagurishaga $1000, ni ukuvuga asaga ibihumbi 800 Frw, Magaya ni umwe mu bapasiteri badutse muri Zimbabwe mu gihe ubukungu bw’iki gihugu bwari mu kaga, bamaze igihe bigisha ko bakiza indwara zikomeye ndetse bakanacuruza imiti yazo, nubwo nta gihamya cy’uko abo yayihaga ibakiza.


Walter Magaya yagiraga abayoboke benshi yiyegerezaga abizeza ibitangaza cyangwa imitungo itagira ingano. Magaya yaherukaga no gushyira ku isoko akantu abagore n’abakobwa bakunze gusiga ku minwa (lipstick) avuga ko gashobora gufasha umuntu ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)