Indege bwite y’agatangaza Muammar Khadafi yagendagamo, yari imaze imyaka 10 mu Bufaransa, yagaruwe muri Libya

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Indege bwite yari iya Muammar Khadafi wabaye umukuru wa Libya yaguye mu murwa mukuru Tripoli nyuma y’imyaka hafi 10 ibitswe kandi yitabwaho mu Bufaransa, nk’uko ibinyamakuru muri Libya bibivuga.

Iyi ndege rutura yo mu bwoko bwa Airbus A340, kugaruka kwayo mu kirere cya Tripoli mbere yo kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mitiga byatinzweho na Al Arabiya TV mu gitondo cyo kuwa mbere.

Indege bwite y’agatangaza Muammar Khadafi yagendagamo, yari imaze imyaka 10 mu Bufaransa, yagaruwe muri Libya

Ibinyamakuru byinshi byasubiyemo amagambo ya Minisitiri w’Intebe Abdul Hamid Dbeibah, wari ku kibuga cy’indege mu ijoro ryabanje ategereje ko iyi ndege ihagera.

Yavuze ko gutunganya iyo ndege n’ibindi byose byarangiye, ko guverinoma y’inzibacyuho ariyo yishyuye byose kugira ngo igaruke muri Libya, nk’uko ibiro bya minisitiri w’intebe byabitangaje muri iryo joro.

Dbeibah avuga ko mu ndege 14 zisigaye, 12 zagombaga kugaruka muri Libya, mu gihe leta yariho ikora byose ngo ebyiri z’ingenzi cyane zigaruke.

Al Arabiya ivuga ko indege ya Khadafi, izwi kandi nk’ “ingoro iguruka”, yagurukijwe ku butumburuke bwo hasi muri Tripoli ibanza no kuhazenguruka mbere yo kururuka.

Avugana n’abanyamakuru kuri iyi ndege, Dbeibah yagize ati: “Abaturage ba Libya nibo bazagena ibyayo” niba izakoreshwa n’abategetsi cyangwa izakoresha mu nyungu rusange, nk’uko Al Arabiya ibivuga.

Yavuze ko kugaruka mu gihugu kw’iyi ndege yamamaye ari “intambwe nziza kuri Libya, umutekano n’ubukungu bwayo.”

Iyi ndege y’agatangaza kandi y’igiciro mu gihe cyayo yavuzweho cyane ku ruhando mpuzamahanga.

Khadafi – wategetse Libya imyaka igera kuri 40 – yabonekaga ku ruhando rw’isi mu mwihariko we, yiciwe mu mujyi avukamo wa Sirte mu kwa 10/2011 nyuma y’imigumuko ya rubanda yari yahereye mu kwezi kwa kabiri uwo mwaka ikaza no kumuhirika.

Ubutegetsi bushya bwa Libya, Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu, ikuriwe na Abdul Hamid Dbeibah yarahiye mu kwezi kwa gatatu nyuma y’amatora atewe inkunga na ONU/UN yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO