Indege nto zitagira abapirote zanyanyagije urumogi mubaturage, bararurwanira(Amafoto)

Utudege duto tutagira abapirote twanyanyagije urumogi mubaturage maze nabo si ukururwanira karahava.

Ibi byabaye kuri uyu wa 4 Nzeri 2020 mu mugihugu cya Isiraheli mu mujyi wa Tela Aviv.

Utugede duto tutagira abapirote nitwo twagendaga dukwirakwiza urumogi mubaturage

Izi ndege nto zagendaga zizenguruka uyu mujyi zagera ahantu hari abantu benshi zigahita zijugunya hasi udupaki twinshi twuzuyemo urumogi.

Abakunzi b’urumogi bari baguye ahashashe

Nkuko tubikesha ibinyamakuru byandikirwa muri iki gihugu biravugwako, abagendaga banyanyagiza uru rumogi mubaturage ari, agatsiko k’abantu bamaze iminsi basaba leta ko yashyiraho amategeko yemerera abaturage bo muri iki gihugu kunywa no gucuruza urumogi ntankomyi.

Rwari urumogi rufunze neza mumashashi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE