Indege yakoze impanuka, harakekwa uburemere bw’ikiyobyabwenge cya kokayine yari ipakiye

Muri Papua New Guinea , Polisi yasanze ibiro 500 bya cocaine mu ndege yakoze impanuka ubwo yageragezaga guhaguruka.

Iyi ndege yahanutse tariki 26 Nyakanga. Yahanukiye muri Papua New Guinea , aho yageze ivuye ku kibuga cy’indege cya Mareeba muri Australia.

Nta muntu n’umwe wasanzwe aho iyo ndege yaguye. Polisi ivuga ko iyo ndege ishobora kuba yarahanutse kubera uburemere bwa cocaine yari yikoreye.

Abantu batanu bakekwaho kuba mu gatsiko k’abacuruza ibiyobyabwenge bahise batabwa muri yombi.

AFP yatangaje ko iyo ndege yageze muri New Guinea igendera hasi cyane kugira ngo abakurikirana iby’indege batayibona.

Nyuma y’iminsi ibiri ibi bibaye, uwari utwaye iyo ndege yijyanye kuri Polisi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE