Search

Indirimbo 10 z’abahanzi Nyarwanda zirigukundwa na benshi, ukwiye gushakisha uyumunsi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuziki Nyarwanda uragenda utera imbere uko bwije nuko bukeye, Abahanzi Nyarwanda barakora bafite intego yo kugeza muzika yabo hanze y’imbibi z’u Rwanda, ibi birigutuma bakora ibihangano bifite ireme bifuza ko byakundwa na benshi ndetse bagamije guhangana muruhando rw’umuziki ugezweho muri iyi minsi.

Kuri ubungubu mu Rwanda dufite abahanzi bari gukora cyane ndetse bari kugaragaza imbaraga mubihangano byabo, abanyarwanda nabo bamaze kuagaragaza ko bakunze umuziki Nyarwanda, ubu igisigaye ni uruhare rw’umuhanzi mugutanga ibyiza kandi bifite ireme ari narwo rugamba ubona abahanzi benshi bari kurwana muri iyi minsi.

Mubari gukora neza bakigaragaza cyane, aha ntitwabura gushimira cyane, Abahanzi nka Meddy, The Ben, Bluce Melody, Buravan, Kitoko, Knowless, Marina, Safi, Urban Boyz nabandi bake ubona barikurwana ishyaka ngo bambutse muzika yabo hanze y’imbibi z’u Rwanda.

Muri iyi minsi dufite indirimbo nshya zashyizwe hanze, zirigukundwa nabatari bake ndetse zakiriwe neza n’abakunzi ba muzika.

Ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, twifashishije abakunzi bacu ndetse nabakurikiranira hafi ibya muzika twaguhitiyemo urutonde rw’indirimbo 10 zikiri nshya mu matwi yabenshi, ariko ubungubu zikaba zikunzwe n’abatari bake kukigero cyo hejuru.

10. Turahasanga indirimbo y’umuhanzi mushya witwa Amalon, afite indirimbo nshya yise “Yambi” uyu musore ni mushya mu matwi ya benshi, iyi ndirimbo ye nshya uyumvishe wumvako ari umuhanzi ufite icyerekezo cyiza kandi iyi ndirimbo yakiriwe neza na benshi, afite imyandikire myiza ndetse n’ijwi rye ntacyo warinengaho.


Amalon kuri ubu ari kubarizwa mu itsinda rya 1k Entertainment riyobowe na Dj Pius, iri tsinda akaba ari naryo ryiyemeje gufasha uyu muhanzi rikanamumenyekanisha.

9. Marina Debollah uyu mukobwa ni umwe mubashya barikwigaragaza neza muruhando rwa muzika.

Kuri ubu Marina afite indirimbo nshya yise “Log Out” ni indirimbo y’amajwi nta mashusho ifite ariko iyi nayo iri mu ndirimbo nshya zikunzwe nabatari bake muri iyi minsi.

Marina usanzwe abarizwa munzu imenyekanisha ikanatunganya muzika ya The Mane, uyu mukobwa aherutse gutangaza ko yafashe icyemezo ko atazongera gukora amashusho y’indirimbo ze kugeza mugihe yavuzeko kitazwi.

8. Irijoro ni Bae, iyi nayo ni indimbo nshya ihuriwemo n’abahanzi Butera Knowless, Riderman, Dream Boyz na Dj Miller.

Iyi ndirimbo niya Dj Miller, umwe mubanyamuziki bakora akazi ko kuvangavanga imiziki mutubyiniro.

Iyi ndirimbo aba bahanzi bise “Irijoro ni bae” nayo ni imwe muzikunzwe cyane muri iyi minsi.

7. Igifungo ya Safi Madiba , iyi ndirimbo nayo ni imwe mu ndirimbo zikiri nshya mu matwi ya benshi, nkuko bigaragara mubakunzi ba muzika iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane ndetse iri muzirikurebwa na benshi kurubuga rwa youtube.

Igifungo, ifite umwihariko kuko Safi yakoreshejemo umugore we Niyonizera Judithe, ibintu byatumye abantu benshi bagirira amatsiko iyi ndirimbo, Safi avugako yayikoreye umugore ndetse ngo nibyo aririmba ngo nibyerekeranye nubuzima bwabo.

6. Romeo & Julliet ni indirimbo ikiri nshya mu matwi ya benshi, niy’itsinda rya Dream Boyz bafatanyije na Riderman.

Iyi ndirimbo nayo iri muziharawe muri iyi minsi, iyi ndirimbo igisohoka yavugishije benshi bavugagako aba bahanzi bayishishuye ku ndirimbo y’umuhanzi wo muri Tanzania witwa Beka Fleva.

5. My Karabo ni indirimbo nayo ikiri nshya mu matwi ya benshi, irigukundwa cyane yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika.

My Karamo ni y’umuhanzi Bagabo Adolphe wamenyekanye mu muziki nka Kamichi kuri ubu usigaye abarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri Mata 2014, yari amaze imyaka itanu adashyira hanze indirimbo. Yaherukaga gukora muzika mu mwaka wa 2013 ari nabwo bwa nyuma yagaragaje imbaraga mu byerekeye umuziki mu Rwanda, na nyuma yo kugera muri Amerika nta ndirimbo yigeze yumvikanamo.

4. Rurabo y’umuhanzi Kitoko Bibarwa


Umuhanzi Kitoko Bibarwa ukunzwe mu njyana ya Kinyafurika (Afrobeat), yasubiyemo indirimbo ‘Rurabo’ avuga ko akiri mu mashuri yisumbuye yakundaga kwandika amabaruwa ayisaba mu kiganiro intashyo cyo kuri Radio Rwanda.

Iyi ndirimbo ‘Rurabo’ yaririmbwe n’abahoze muri Orchestre Nyampinga barimo na Paul Samputu, ari nawe wahaye Kitoko uburenganzira bwo kuyisubiramo.

Rurabo nayo ni indirimbo ikiri nshya mu matwi ya benshi ariko irikugaragaza gukundwa bidasanzwe.

3. Blocka ni indirimbo nshya y’umuhanzi Itahiwacu Bruce azwi ku mazina ya Bruce Melody

Blocka ni indirimbo iri kugaragaza gukundwa cyane yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, iyi ndirimbo ikimara gushyirwa hanze yatangiye gukinwa no muri Tanzania by’umwihariko yagaragaye kuri Wasafi TV, televiziyo y’umuhanzi Diamond.

2. Mavi y’umuhanzi Social Mulla

Iyi ndirimbo Social Mulla yise “Mavie” ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo, iri muzirigukundwa nabatari bake hano mu Rwanda, uyu musore ni umwe mubahanzi bafite ijwi ryiza rizira amakaraza. iyo aririmbye imitoma igitsina gore kumusamira hejuru kubera ijwi ryiza.

1. Adi Top ya Meddy

Adi Top yashyizwe kurubuga rwa youtube taliki ya 3 Ukwakira 2018 kugeaza taliki 11 Ukwakira 2018 imaze kurebwa inshuro 407,143 yatanzweho ibitekerezo 974 abayivuzeho abenshi bashima uyu muhanzi uburyo yakoze indirimbo iryoshye kandi ifite amashusho meza.

Adi Top ni indirimbo yiganjemo abakobwa bambaye imyambaro itamenyerewe cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi Nyarwanda, Meddy avugako iyi ari imwe mu ndirimbo yakoze yitondeye cyane ndetse akaba yizeyeko izamugeza kure hashoboka.

Yanditswe na Stony Paparazzi

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.