Indirimbo “Ukuboko kwawe”y’umunyarwandakazi w’umuvugabutumwa Elyvanie Mukangoga yishimiwe muburyo budasanzwe muri Amerika(REBA VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyarwandakazi w’umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Elyvanie Mukangoga, indirimbo ye nshya yise “Ukuboko kwawe” aherutse gushyira hanze ikomeje gukundwa bidasanzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Elyvanie Mukangoga asanzwe atuye muri Amerika, i SanBernardino mu mujyi wa Calfornia,arigutunganya album ye yise “The Power of Forgiviness”izaba iriho indirimbo 10 ziganjemo ubutumwa bw’ijambo ry’Imana n’ubuzima busanzwe.

Umunyarwandakazi w’umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Elyanie Mukangoga

Kuri iyi album hariho indirimbo zitandukanye, iyo aherutse gushyira hanze ifite n’amashusho niyo yise “Ukuboko Kwawe”

Iyi ndirimbo yishimiwe muburyo budasanzwe n’abamaze kuyumva, harimo n’abavugabutumwa bakomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mukiganiro Elyvanie Mukangoga yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, yatubwiye ko byari ibysihimo bidasanzwe ubwo yitabiraga umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo murusengero rw’uwitwa Pastor Chris OYakhilome , umuvugabutumwa ufite urusengero rukunzwe cyane muri Nigeria.

Elyvanie avugako ubwo barebaga igitaramo cyari cyabereye muri Nigeria, yahuye nuyobora abaririmbyi muri Orange County witwa Princess Kay akamwumvisha iyi ndirimbo ye akayikunda cyane ndetse agatangira kuyisangiza n’abandi.

Muri iki gitaramo Elyvanie Mukangoga avugako yahuriyemo n’abantu benshi akabagiriraho umugisha kuko bakunze indirimbo ye muburyo budanzwe ndetse bakamurambika ibiganza kugirango azatsinde ikizamini yiteguraga gukora.

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO UKUBOKO KWAWE

Mubandi bahuye na Elyvani bakishimira indirimbo ye harimo EVangelist Ruby Pollard na Pastor Lebo ukomoka muri Afurika y’epfo.

Elyvanie uri hagati afata agafoto k’urwibutso n’abakunze indirimbo ye
Muri iki gitaramo yahuriyemo n’abantu batandukanye bakunda indirimbo ye
Elyvanie bamubwiyeko afite impano idasanzwe mukuririmba

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO