Search

Ingabire Habibah yongeye kugaragaza amafoto ari kumwe n’umusore Vicky yariyarihakanye

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ingabire Habibah nyuma yo guhakana yeruye ko atagikundana n’umusore Vicky avuga ko urukundo rwari hagati yabo rwamaze kuba amateka mu gihe kingana n’umwaka wose,yongeye kugaragaza amafoto kurukuta rwe rwa Instagram ari kumwe na Vicky mu birori by’umunsi mukuru we w’amavuko anagaragaza ko aki mukunda.

Ahagana mu mpera z’Ukwezi ku Kuboza umwaka ushyize wa 2017, amafoto atandukanye y’umusore Vicky nibwo yatangiye kugaragara ku mbugankoranyambaga bivugwa ko ari murukundo na Habibah wari waragiye kwitabira irushanwa rya Miss Suprenational 2017 mu gihugu cya Solvakia.

Muri icyo gihe ntawabaga yahamya neza ko aba bambi bari murukundo koko kuko icy’ingenzi kwari ukubanza kubaza umwe muribo niba koko ibigaragara byaba ari ukuri,Habibah yabajijwe iby’urukundo rwe na Vicky rugaragarira mu mafoto avugako ari ibisanzwe ko urukundo rwahoze hagati yabo rutakiriho.

Amafoto agaragaza aba bombi yakunze kugaragara cyane cyane kurukuta rwa Instagram rw;umusore Vicky. Habibah yavuze ko Urukundo rwe na Vicky hashyize umwaka wose rwarazimye,ariko  nyamara uyu musore yari yagaragaye ku kibuga cy’indege aje kumuherekeza ubwo yari agiye muri Pologne.

Abinyujije kuri Instagram Habibah yongeye kugaragaza ko agikundana n’uyu musore aherutse kwihakana. Yashyize ifoto hanze ari kumwe nawe arangije ashyiraho udutima dusobanura urukundo.

Aya mafoto yafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Ingabire Habibah kuwa 31 Ukuboza 2017 ari naho benshi bavuze ko ibyurukundo rwe na Vicky byaba byongeye kuburwa.

Abazi ibya Habibah na Vicky bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye kera ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri ryo mu Karere ka Muhanga ryitwa ACEJ Karama. Ikigaragara bakaba bakirukomeje kugeza nanubu.

Ingabire Habibah yagaragaje amafoto arikumwe n’umusore yariyarihakanye

Ifunguro ryafashwe kumunsi w’amavuko wa Habibah

Uko Habibah yari yamabaye kumunsi we w’Amavuko

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.