Inkuru yababaje benshi,Umugabo ufite abagore babiri babyaranye abana 8, yapfiriye muri Hotel arigusambana n’umugore wundi mugabo

Ni inkuru yabyutse ivugwa cyane mugihugu cy’i Burundi, ni inkuru yateye benshi agahinda cyane cyane abakoresha imbuga nkoranymabaga.

Umugabo witwa Amani yapfuye amaze iminota 30 ageze muri Hoteli aho bivugwako yaguye mu maguru y’umugore w’abandi basambanaga.

Uyu mugabo yamenyekanye ku mazina ya Amani

Bivugwako ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Mutarama 2021 muri Hotel Umuco Residence iherereye muri Quartier Mutanga Sud mu mujyi wa Bujumbura.

Amakuru yatangajwe n’igipolisi cyo muri iki gihugu, bivugwako uyu mugabo yari amaze iminota 30 yinjiye muri iyi hotel aho ngo yarikumwe n’umugore w’undi mugabo.

Amakuru avugako aba bombi binjiye muri iyi hoteli baje gusambana.

Uyu mugabo yari asanzwe atuye aho bita Mukanyosha, asanzwe afite abagore babiri bose babyaranye abana umunani.

Uyu mugore ngo akibona ko umugabo amuguye mu maguru ngo yahise yihutira kumushyira mu modoka amujyana kubitaro bya Hopital Militaire de Kamenge amugejejeyo ngo abaganga bahise banga kwakira uwo mugabo wari washizemo umwuka ahubwo bahita bamuhururiza Polisi.

Uyu mugore yahise atabwa muri yombi na Polisi

Umurambo w’uyu mugabo wahise usubizwa kuri Hotel yapfiriyemo, mugihe polisi yahise itangira iperereza kubyateye urupfu rw’uyu mugabo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE