Search

Inshuti za hafi za Anita Pendo zamukoreye ibirori bya Baby Shower baha ikaze umwana agiye kubyara(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyamakuru wa RBA, Anita Pendo wamamaye nk’umushyushya rugamba, yakorewe ibirori byiswe “Baby Shower” baha ikaze umwana ari hafi kubyara.

Anita Pendo n’inshuti ze

Anita Pendo ukuriwe cyane agiye kubyarana na Nizeyimana Ndanda umunyezamu wa As Kigali, aba bombi basanzwe babana mu inzu imwe ku Gisozi mu karere ka Gasabo. ’Baby Shower’ yakorewe Anita yahuje inshuti zo mu bwana bwe kugeza kubo bamenyanye akuze.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru dusoje, byahurije hamwe abanyamakuru igisonga cya Nyampinga 2017 ndetse n’abahanzi mu njyana ya Hip Hop. Amafoto agaragara ku rukuta rwa instagram, anita akoresha hagaragaramo umuraperi Young Grace n’umunyamakuru Tidjara Kabendera wa RBA ndetse na Miss Isimbi Fanique.

Anita yafatanyije n’abagenzi be bakata umutsima anahabwa impano zitandukanye mu gihe yitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.

 

Comments

comments




One thought on “Inshuti za hafi za Anita Pendo zamukoreye ibirori bya Baby Shower baha ikaze umwana agiye kubyara(Amafoto)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.